From 588bd8dd5d1cbfc57bd5759fc84b87a24a27d05f Mon Sep 17 00:00:00 2001
From: FRANK KWIZERA MUGWANEZA <97257798+Burkifa23@users.noreply.github.com>
Date: Fri, 25 Oct 2024 06:21:32 +0000
Subject: [PATCH] upload kin/2024-04/05
---
src/kin/2024-04/05/01.md | 13 +++++++++++--
src/kin/2024-04/05/02.md | 17 ++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/03.md | 17 ++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/04.md | 19 ++++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/05.md | 19 ++++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/06.md | 19 ++++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/07.md | 19 ++++++++++++++++---
src/kin/2024-04/05/inside-story.md | 23 +++++++++++++++++++++--
8 files changed, 124 insertions(+), 22 deletions(-)
diff --git a/src/kin/2024-04/05/01.md b/src/kin/2024-04/05/01.md
index 252c75b2c4..54e7ca46a0 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/01.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/01.md
@@ -3,5 +3,14 @@ title: Ubuhamya bw'Abanyasamariya
date: 26/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-
Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+### Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
+Yohana 4:1-42; Yohana 3:26-30; Yeremiya 2:13; Zekariya 14:8; Ezekiyeli 36:25-27.
+
+> Icyo kwibukwa:
+> "Maze babwira uwo mugore bati, 'Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye, tukamenya ko uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko'" (Yohana 4:42).
+
+Mbese Abanyasamariya bari bantu ki? Ubwami bwo mu majyaruguru ya Isirayeli bwari bwarigaruriwe na Abanyashuri mu mwaka wa 722 (mbere ya Kristo). Mu buryo bwo gushyiraho politiki ihamye, Abanyashuri batatanyije abo banyage babo hirya no hino mu bwami bwabo. Ni muri ubwo buryo abanyage baturutse mu yandi mahanga bazanywe gutura mu bwami bwo mu majyaruguru, abo akaba aribo baje guhinduka Abanyasamariya, bakaba bari bafite imico yabo ya Kiyuda yihariye.
+
+Nyamara kandi, imibanire hagati y'Abanyasamariya n'Abayuda ntabwo yari myiza. Nk'urugero, Abanyasamariya barwanyije kongera kubakwa k'urusengero ry'I Yerusalemu igihe Abayuda bazaba bagarutse bavuye I Babuloni. Muri icyo gihe, Abanyasamariya bari baramaze kubaka urusengero rwabo ku Musozi wa Gerizimu. Ariko urwo rusengero rwasenywe n'umutware w'Abayuda witwa John Hyrcanus mu mwaka wa 128 (mbere ya Kristo).
+
+Mu gihe cya Kristo, urwo rwango rukomeye rwarakomeje. Abuyuda birindaga Abanyasamariya uko bishoboka kose, bakabagendera kure, nubwo ubuhahirane hagati yabo bwakomeje, ikindi kintu cyose cyatuma bahura cyari ikizira. Nta kintu na kimwe Abayuda bashoboraga gukura I Samariya cyangwa ngo bagirirwe neza nabo. Ni muri icyo cyerekezo Yohana avugamo ibyo guhura kwa Yesu n'umugore w'Umunyasamariyakazi ku iriba, hamwe n'abantu bo mu mudugudu w'i Samariya witwa Sukara.
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/02.md b/src/kin/2024-04/05/02.md
index 8fc13a62c4..8ab7d89008 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/02.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/02.md
@@ -1,7 +1,18 @@
---
-title: Icyigisho
+title: Aho Bahuriye
date: 27/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 4:1-4. Ni ikihe kibazo cyari gihari cyatumye Yesu anyura i Samariya?`
+
+Abafarisayo bavumbuye ko abigishwa ba Yesu bari kubatiza abantu benshi baruta aba Yohana Umubatiza. Ibyo byari guteza umwuka mubi hagati y'abayoboke ba Yohana n'abayoboke ba Yesu. Mu bisanzwe, byari bimaze kugaragara ko abigishwa ba Yohana bagize ishyari ry'uko Yesu yarushije icyubahiro Yohana (gereranya n'ibivugwa muri Yohana 3:26-30). Uko Yohana yabasubije byashimangiye ko Kristo agomba guhabwa isumbwe, na ho we agacishwa bugufi (Yohana 3:30). Ahari mu buryo bwo kwirinda guhura n'abantu, yavuye i Yudaya asubira i Galilaya. Kunyura i Samariya niyo yari inzira y'ubusamo ihuza aho hantu hombi, ariko ntabwo ariyo nzira yonyine yashobokaga. Abayuda b'intagondwa bo bagombaga kuzenguruka, bakanyura Iburasira bagahinguka i Pereya. Ariko Yesu We yari afite umurimo agiye gukora i Samariya.
+
+`Soma muri Yohana 4:5-9. Ni mu buhe buryo Yesu yakoresheje ayo mahirwe kugira ngo atangize ikiganiro yagiranye n'umugore ku iriba?`
+
+Iriba rya Yakobo ryari hafi ya Shekemu, mu gihe Sukara aho umugore yari aturutse, hari intera nk'iya kirometero imwe n'igice (1.5km). Yesu yicaye ku iriba mu gihe yari ategereje abigishwa be bagiye mu mudugudu kugura ibyokurya. Nta buryo yari afite bwo kuvoma amazi mu iriba ngo atsirike inyota yari afite. Maze igihe umugore yahahingukaga aje kuvoma, yamusabye utuzi two kunywa.
+
+Muri Yohana 3 havuga uburyo bitangaje, ukuntu Nikodemu, umwe mu bayobozi w'Abayuda akaba n'umwigisha, yaciye bugufi kugira ngo agere kuri Yesu. Yaje mu ijoro kugira ngo hatagira umubona. Ariko muri Yohana 4, umugore yaje kuvoma ku manywa y'ihangu kugira ngo hatagira umubona. Ahari ashobora kuba yarihishaga abandi bagore bavoma bazindutse cyangwa abajya kuvoma nimugoroba izuba rihumbye. Ariko se ubundi, ni iki cyatumaga uwo mugore akora urugendo rurerure aje kuvoma, kandi akaza ku manywa y'ihangu igihe izuba ari ryinshi? Impamvu iyo ariyo yose yamuteraga gukora ibyo, guhura na Yesu byagombaga guhindura imibereho ye.
+
+Ni iki cyari cyihishe inyuma y'ibyo byose? Umwigisha kandi w'Umuyuda ahura n'umugore w'insuzugurwa kandi noneho akaba n'Umunyasamariyakazi. Mbega guhabana! Kandi nyamara, muri uwo mujyo, uguhura kwabo kwagize ibyo guhindura kwarashobotse.
+
+`Ni izihe za kirazira ziri mu muco wanyu zishobora gutambamira guhamiriza abandi Kristo kwawe? Ni mu buhe buryo twakwiga kurenga ibyo byose? Zana igisubizo cyawe mu itsinda ryanyu ryo mu ishuri ryo ku Isabato.`
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/03.md b/src/kin/2024-04/05/03.md
index 1e21d259f2..e739d2ae6f 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/03.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/03.md
@@ -1,7 +1,18 @@
---
-title: Icyigisho
+title: Umugore Ku Iriba
date: 28/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 4:7-15. Ni mu buhe buryo Yesu yakoresheje amahirwe yo guhura n'uwo mugore agatangira kumuhamiriza iby'ubutumwa bwiza.`
+
+"Urwangano rwari hagati y'Abayuda n'Abanyasamariya rwabujije Umunyasamariyakazi kugirira Yesu iyo neza; ariko Umukiza yashakaga icyabasha gukingura umutima w'uwo Munyasamariyakazi, maze mu bwenge bukomoka mu rukundo mvajuru, Yesu asa n'ushaka gufashwa, nyamara ariwe washakaga gutanga ubufasha. Iyo uwo Munyasamariyakazi aza gukorerwa igikorwa cy'ineza, yashoboraga kutacyemera, ariko uwo ugiriye icyizere nawe arakikugirira". Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_ p. 147 (ingeri ya 2018).
+
+Nk'uko byagenze mu guhura kwe na Nikodemu, Yesu amenya ibiri mu mitima y'abandi. Mu buryo bwo kumara amatsiko y'uko Umuyuda ashobora gusaba ubufasha Umusamariya, Yesu yahise agera ku ngingo yifuzaga. "Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye, na we akaguha amazi y'ubugingo" (Yohana 4:10).
+
+Igisubizo cy'uwo mugore kimeze nk'icya Nikodemu, wabajije Yesu ati, "Ibyo byashoboka bite?" (Yohana 3:9). Ku cyerekezo cyo kubyarwa bundi bushya, uwo mugore yarabajije ati, "Databuja, ko udafite icyo uvomesha, n'iriba rikaba ari rirerire; none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?" (Yohana 4:11). Muri ubwo buryo bwombi, Yesu hari aho yaberekezaga (umwe, yari umwigisha ukomeye; undi, yari umugore w'Umunyasamariyakazi wari ufite imico idashobotse, ku rugero ruhanitse rw' ibya mwuka buri wese yari akeneye kumva no gusobanukirwa. Muri buri buryo, Yesu yababwiraga ikintu kimwe: bari bakeneye kumenya kuganira.
+
+`Ni iyihe nkomoko yo mu Isezerano rya Kera ikiganiro cya Yesu ku bijyanye n'amazi y'ubugingo gishingiyeho? (Yeremiya 2:13, Zekariya 14:8).`
+
+Amazi ni ingenzi mu buzima; abantu ntibashobora kubaho badafite amazi, kandi amazi ni n'imbaraga ikomeye y'ishusho nyayo y'ubugingo buhoraho. Niyo mpamvu Yesu avuga ati, "Ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho" (Yohana 4:14).
+
+`Soma mu butumwa bwiza bwanditse na Yohana 7:37, 38. Mbese Yesu aratubwira ıki muri iyo mirongo, kandi ni mu buhe buryo twashyira mu bikorwa ibyo adusezeranira ahangaha?`
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/04.md b/src/kin/2024-04/05/04.md
index 0c01d4203c..b9a51b3f31 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/04.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/04.md
@@ -1,7 +1,20 @@
---
-title: Icyigisho
+title: "'Databuja, Mpa Kuri Ayo Mazi'"
date: 29/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+"'Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n'umutima mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye, mukayasohoza. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mukayasohoza'"(Ezekeli 36:25-27).
+
+`Ni mu buhe buryo isomo ryo muri Ezekeli 36: 25-27 rigaragaza ukuri Yesu yashakaga guha Nikodemu no ku mugore wari ku iriba?`
+
+Muri izo ngero zombi, Yesu yashakaga kugeza kuri abo bantu ukuri mu bya mwuka, bone nubwo yakoreshaga ingero zo mu mibereho isanzwe.
+
+Nta gushidikanya ko bwa mbere nta muntu wasobanukiwe n'icyo Yesu yavugaga. Nikodemu yabazaga uburyo umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri? Ni ukuvuga, uburyo umuntu ashobora gusubira mu nda ya nyina? Mu buryo bweruye, Nikodemu yakoreraga ku rwego rw'isi, kabone nubwo Yesu yerekezaga mu buryo busobanutse, Yesu yamwerekezaga ku kuri kw'iby'umwuka. Uyu mugore nawe, yafashe aya magambo mu buryo busanzwe mu gihe Yesu we yavugaga ibirebana n'ikindi kintu cy'iby'umwuka.
+
+Nta gushidikanya ko bwa mbere nta muntu wasobanukiwe n'icyo Yesu yavugaga. Nikodemu yabazaga uburyo umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri? Ni ukuvuga, uburyo umuntu ashobora gusubira mu nda ya nyina? Mu buryo bweruye, Nikodemu yakoreraga ku rwego rw'isi, kabone nubwo Yesu yerekezaga mu buryo busobanutse, Yesu yamwerekezaga ku kuri kw'iby'umwuka. Uyu mugore nawe, yafashe aya magambo mu buryo busanzwe mu gihe Yesu we yavugaga ibirebana n'ikindi kintu cy'iby'umwuka.
+
+Igisubizo uyu mugore yashubije cyo guhabwa amazi y'ubugingo cyari iki, "'Mpa kuri ayo mazi, ntazagira inyota kandi ntazagaruka kuvoma hano'" (Yohana 4:15). Yabifashe nk'aho ayo mazi Yesu yari kumuha yashoboraga kumworohereza ingendo zo kujya ku iriba, bityo bikamugabanyiriza ingorane zo guhura n'abantu. Biratangaje ko ikiganiro cyavuye vuba kuri Yesu wasabaga amazi kikimukira kuri uwo mugore nawe usaba amazi.
+
+`Soma ubutumwa bwiza nk'uko bwanditswe muri Yohana 4:16. Ni mu buhe buryo Yesu yasubije ubusabe bw'uwo mugore?`
+
+Mu kanya nk'ako guhumbya, Yesu yahinduye ingingo y'ikiganiro, ararikira uwo mugore kujya guhamagara umugabo we kandi akagarukana na we. Iyo niyo mpamvu yatumye ahita ahindura ingingo y'ikiganiro? Ibikorwa by'uwo mugore byabaye nk'ibimukumira. Yesu yashoboraga gusoma ibiri mu mutima we. Yagombaga kwiyakira kugira ngo abashe gukira. "Mbere yuko uyu muntu yakira iyi mpano yifuzaga guhabwa, agomba kubanza kwerekwa icyaha cye n'Umukiza we." (_Uwifuzwa Ibihe Byose_ p. 134 (ingeri ya 2018).
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/05.md b/src/kin/2024-04/05/05.md
index 530fbf2681..871113ea9d 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/05.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/05.md
@@ -1,7 +1,20 @@
---
-title: Icyigisho
+title: Ukwihishura kwa Yesu
date: 30/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+`Soma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 4:16-24. Yesu yakoze iki cyagaragarije uwo mugore ko azi amabanga ye atari meza ahishe, kandi ni mu buhe buryo uwo mugore yabyakiriye?`
+
+Yesu yarabagiranaga umucyo mwinshi cyane ku buryo kumuhanga amaso byari bigoranye. Amaze kumenya ko Yesu ari umuhanuzi, uwo mugore yongeye gushaka kumukumira. Yamubajije ikibazo gifite aho gihurira n'uburyo bw'imisengere butavugwagaho rumwe hagati y'Abayuda n'Abasamariya ku birebana n'ahantu nyakuri ho gusengera.
+
+Mu kumusubiza, Yesu yavuze ko Abasamariya basenga uwo batazi. Kuramya kwabo kwari uruvange rw'imisengere y'Abayuda n'abapagani. Abayuda bo basengaga Imana nyakuri, akaba ari ikindi kintu cy'ingenzi Abasamariya bagombaga kumenya.
+
+Gusenga Imana nyakuri ntabwo bigombera aho uyisengera. Bivuze ko kujya impaka ku hantu ho gusengera bitari ngombwa muri icyo kiganiro. Kubera ko Imana ari Umwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri. Uwo mugore yemeye uko kuri, abihamya agaragaza ko yiteguye kugira ibindi amenya kuri uko kuri.
+
+`Soma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4:25, 26. Ni mu buhe buryo Yesu yihishuriye uwo mugore, akamubwira uwo ariwe.`
+
+Mu butumwa bwiza bwose uko ari bune, uwo niwo murongo wonyine Yesu yahamirije umuntu ko ari Mesiya mbere yo kugeragezwa kwe. Kandi koko yarabikoze, atabibwiye inteko nini y'abantu cyangwa undi muntu ukomeye, ahubwo akabikorera umugore w'insuzugurwa w'Umunyasamariyakazi utazwi izina wenyine, bahuriye ku iriba ryitiriwe Yakobo. Icyari kimushishikaje, ni ukugarurira ihumure umuntu wese uri mu bwigunge kandi wumva ko ari n'igicibwa mu bandi.
+
+Tuvuze kuby'uwo mugore, utarakomokaga mu banyamahanga gusa, ahubwo akaba yari afite n'indi miziro y'imico ye itari myiza, aba ariwe Yesu yihishurira aramwibwira. Kandi amaze kumugaragariza ko azi amabanga ye mabi ahishe, yanahaye uwo mugore impamvu ifatika ituma agomba kumwizera.
+
+`Ni iki iyi nkuru itubwira cyerekeye impamvu ubutumwa bwiza bugomba gukuraho insika zose abantu bashyira hagati yabo na bagenzi babo?`
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/06.md b/src/kin/2024-04/05/06.md
index 5700e06f26..62c68b2869 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/06.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/06.md
@@ -1,7 +1,20 @@
---
-title: Icyigisho
+title: Ubuhamya bw'Abanyasamariya
date: 31/10/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+`Soma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4:27-29. Ni ikihe gikorwa gitangaje uwo mugore yakoze?`
+
+Ikiganiro cya Yesu n'uwo mugore cyarogowe n'uko abigishwa be bahasesekaye. Nubwo batangajwe no gusanga avugana n'umugore, ntacyo bamubajije. Ahubwo, bamwingingiye kugira icyo afata ngo arye.
+
+Hagati aho, umugore yahise asiga ikibindi cye aho, ajya mu mugi kubwira abantu ibyo Yesu amubwiye.
+
+`Soma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4:30-42. Nyuma y'uko guhura hakurikiyeho iki, kandi ni iki kitwigisha cyerekeye uburyo ubutumwa bwiza bukwiriye kwamamazwa?`
+
+Bisa nkaho bitangaje kuba Yesu yaravuze kuby'isarura hagati mukiganiro byashoboraga kurogoya igitekerezo cyo guhinduka kwa benshi bo muri uwo mugi. Ariko Yohana ashaka ko tubona uburyo Yesu yari asobanukiwe n'ibyariho kuba. Gusobanurira uwo mugore w'Umunyasamariyakazi iby'inama y'agakiza byamurutiraga kurya. Kuyobora abantu ku gakiza niwo wari umugambi we w'imbere, kandi uwo mwanya watumye aboneraho kwigisha abigishwa be ko ikihutirwa cyane ari ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu, ndetse no ku bantu batameze nkabo.
+
+Hari ingingo z'ingenzi nyinshi mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana. Mu kuri iyi mirongo yo muri Yohana 4:39-42 ni imwe muri yo. Abanyasamariya benshi barizeye kubera ibyo umugore ababwiye, "Benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugugu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugore ahamya ati, 'Yambwiye ibyo nakoze byose'(Yohana 4:39).
+
+Abanyasamariya basabye Yesu kugumana nabo. Umusaruro wabaye ko benshi bizeye kubera Ijambo Yesu yababwiye. "Maze babwira uwo mugore bati, 'Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye, tukamenya uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko'"(Yohana 4:42).
+
+`Ni iki iyi nkuru itubwira cyerekeye uburyo ubuhamya ndetse bw'umuntu umwe bushobora kugira imbaraga? Mbese ubuhamya bwawe bw'ibyo Yesu yagukoreye bufite iyihe mbaraga?`
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/07.md b/src/kin/2024-04/05/07.md
index b101c32c85..10fd76d6b0 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/07.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/07.md
@@ -1,7 +1,20 @@
---
-title: Icyigisho
+title: Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa
date: 01/11/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+"Soma mu gitabo cya Ellen G. White cyitwa: "Uwifuzwa Ibihe Byose", igice cyacyo cyitwa: "Ku Iriba Rya Yakobo" pp. 132-141 (ingeri ya 2018).
+
+"Akimara kubona Umukiza, Umusamariyakazi yahamagariye abandi na bo kumusanga. Yagaragaye nk'intumwa y'ingirakamaro kuruta abigishwa be. Abigishwa ntacyo babonaga i Samariya cyerekana ko ari umurima utanga icyizere. Ibitekerezo byabo byari bihambiriye ku murimo ukomeye wari kuzakorwa mu bihe bizaza. Ntabwo babonaga ko hafi yabo hari umusaruro ukwiriye gusarurwa. Ariko binyuze mu mugore basuzuguraga, umudugudu wose uza kumva Umukiza. Yahise ashyira bene wabo umucyo.
+
+"Uyu mugore agaragaza imikorere ishyira mu bikorwa kwizera dufite muri Kristo. Buri mwigishwa nyakuri avukira mu bwami bw'Imana ari umubwirizabutumwa. Unywa ku mazi y'ubugingo ahinduka isoko y'ubugingo. Uwakiriye agahinduka utanga. Ubuntu bwa Kristo buri mu muntu ni nk'isoko iri mu butayu, idudubiriza guhaza bose, kandi ituma abari bagiye kurimbuka bifuza kunywa ku mazi y'ubugingo."-Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p. 141(ingeri ya 2018).
+
+**IBIBAZO:**
+
+`Mu itsinda ryanyu ry'Ishuri ryo ku Isabato, nimwongere mwiyibutse ibisubizo mwatanze ku kibazo giheruka cyo ku wa Mbere. Muvugishe ukuri nta marangamutima mushyizemo. Ni izihe za kirazira n'inzikekwe biba mu muco wanyu bikaba byatambamira ibyo muhamiriza abandi?`
+
+`Uratekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Yesu yakiranwa urugwiro I Samariya bitandukanye n'uburyo yakiriwe muri bene wabo?`
+
+`Ishyire mu mwanya w'umugore w'Umusamariyakazi. Uwo twakwita umunyamahanga yaraje atuma amenya amabanga ye mabi yari ahishe. Ni mu buhe buryo hari undi muntu, noneho utari n'umunyamahanga wari kumenya ibyo bintu uwo mugore abitse mu mutima? Nta mugayo kuba yarashishikajwe n'amagambo ya Yesu. Ni iki iyo nkuru itubwira kirebana n'uburyo Umwami Imana azi buri kintu cyose kitwerekeyeho, ndetse na bya bibi bishishana twakoze tutifuza ko hari ubimenya? Ariko nyamara, uburyo Yesu yakiriye uwo mugore, hari icyo byatubwira kerekeye uburyo natwe Yesu yatwakira, nubwo yaba azi amabanga yacu duhishe? Ni ukuhe guhumurizwa ushobora gukura muri uko kuri?`
+
+`Ni izihe nsanganyamatsiko dusanga mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana twize, zikaba ziboneka mu butumwa bwa Yesu yagejeje ku mugore w'Umunyasamariyakazi ku iriba?`
\ No newline at end of file
diff --git a/src/kin/2024-04/05/inside-story.md b/src/kin/2024-04/05/inside-story.md
index b54382350b..6c35bd421b 100644
--- a/src/kin/2024-04/05/inside-story.md
+++ b/src/kin/2024-04/05/inside-story.md
@@ -3,5 +3,24 @@ title: Gahunda yo Kugarurira Icyacumi no Gutura Amaturo
date: 01/11/2024
---
-### Turacyari gukora aya migisho
-Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.
\ No newline at end of file
+### Uguhindurwa kw'Imico
+
+_"Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye"_ (Abagalatiya 2:20).
+
+Amahirwe akomeye yo gukiranukira Imana ni uguhinduka kw'imico yacu. Iyo tweguriye Imana ibintu idusaba kuyegurira - ubutunzi, igihe, umubiri, cyangwa impano - tuba dukura inarijye mu mitima yacu, duha umwanya urukundo n'ubugiraneza. Iyo ibyo bibaye, imico yacu ihinduka nk'iya Kristo.
+
+Na none, Ellen G. White agaragaza iryo hame mu nyandiko ze. Aravuga ati: "Ni iby'icyubahiro cyinshi kuba Ubutumwa bwiza bushingiye ku mahame yagenewe kugarura y'ubumana mu nkoko muntu yaguye, binyujijwe mu bikorwa bihoraho by'ubugiraneza" (Inama Ku Busonga, p. 14. Yongeye kwandika agira ati: "Imana yateganyije gahunda yo kugiraneza, kugira ngo umuntu abashe guhinduka nk'Umuremyi we, kugiraneza no kwikanyiza mu mico, hanyuma hagakurikiraho kuzafatanya Nayo mu munezero w'iteka ryose" (_Igihamya cy'Umutungo, igitabo cya 1_, p. 552).
+
+Ayo magambo yanditswe na Ellen G. White, arimo ubutumwa bw'ingenzi. Bwa mbere, guhinduka kw'imico guturuka mu kwimenyereza gukiranukira Imana ugendera ku mabwiriza yayo. Icya kabiri, Imana ubwayo niyo yashyizeho guhunda yo kuyikiranukira kugira ngo imico yacu ihinduke ireke kwikunda no kwikanyiza.
+
+Ayo magambo yanditswe na Ellen G. White, arimo ubutumwa bw'ingenzi. Bwa mbere, guhinduka kw'imico guturuka mu kwimenyereza gukiranukira Imana ugendera ku mabwiriza yayo. Icya kabiri, Imana ubwayo niyo yashyizeho guhunda yo kuyikiranukira kugira ngo imico yacu ihinduke ireke kwikunda no kwikanyiza.
+
+Mu buryo bwo gushyira ibintu mu ngiro, dore uko bigenda: Tuvuge ko wicaye, imbere yawe hari ameza ateretseho ibyokurya, ariko ukabona ko muri ibyo byokurya harimo ibizira ukurikije amabwiriza yatanzwe n'Imana ajyanye no kwitungira amagara mazima. Uramutse uhisemo kurya ibiri kuri ayo meza byose, inarijye yawe iziyongera kubera ko wahisemo gukurikiza ubushake bwawe, wirengagije gukurikiza ugushaka kw'Imana. Ku rundi ruhande, uramutse wanze gukurikiza ugushaka kwawe ugakurikiza ugushaka kw'Imana, inarijye ikurimo izatsindwa. Ntabwo ari ikibazo cyo kurwara cyangwa nturware, ahubwo icy'ingenzi ni ugutsinda intambara iri mu mutima wawe ijyanye n'inarijye cyangwa gukurikiza ubushake bw'Imana.
+
+Igihe ku iherezo ry'ukwezi uhisemo kudakiranukira Imana mu kugarura icyacumi no gutanga amaturo, ntabwo ikibazo kizaba gusa ko itorero rizabura umutungo wo gukoresha, ahubwo ikibazo gikomeye ni uko inarijye izashinga imizi mu mutima wawe igasigara iwuyoboye. Ku rundi ruhande, igihe ukiranutse mu kugarura ku mutungo Imana yashyize mu biganza byawe, inarijye irimurwa maze imico y'Imana ikakuyobora.
+
+> ICYO DUHAMAGARIRWA:
> Ongera uyu munsi uhamye ko ibyawe byose ubyeguriye Imana uyigira nyambere muri byose.
+
+**IMANA MBERE YA BYOSE**
+
+**DUSENGE:**
\ No newline at end of file